Urwobo (ni rwo rwacukujwe n’Umwami Asa kuko yatinyaga Bāsha umwami wa Isirayeli), Ishimayeli mwene Netaniya yarutayemo intumbi z’abantu yabanje kwica zose hamwe n’iya Gedaliya, azigerekeranije n’intumbi z’abo yishe hanyuma ruruzura.
Yeremiya 41:9
Imirongo ikikije uyu
41:8 Ariko hari abantu cumi babonetse muri bo babwiye Ishimayeli bati “Ntutwice kuko dufite imyaka twahishe mu gasozi y’ingano na sayiri, n’amavuta ya elayo n’ubuki.” Nuko arabareka ntiyabicana na bene wabo.
41:9 Urwobo (ni rwo rwacukujwe n’Umwami Asa kuko yatinyaga Bāsha umwami wa Isirayeli), Ishimayeli mwene Netaniya yarutayemo intumbi z’abantu yabanje kwica zose hamwe n’iya Gedaliya, azigerekeranije n’intumbi z’abo yishe hanyuma ruruzura.
41:10 Maze Ishimayeli ajyana abasigaye i Misipa bose ari imbohe, ndetse n’abakobwa b’umwami n’abantu bose bari basigaye i Misipa, abo Nebuzaradani umutware w’abarinzi yari yeguriye Gedaliya mwene Ahikamu. Ishimayeli mwene Netaniya abajyana ari imbohe, arahaguruka kugira ngo acikire muri bene Amoni.