Yeremiya 42:14

‘Oya ahubwo tuzigira mu gihugu cya Egiputa aho tutazabona intambara, habe no kumva ijwi ry’impanda ndetse ntituhabure n’ibyokurya, aho ni ho tuzatura’,

Imirongo ikikije uyu

42:13 “Ariko nimuvuga muti ‘Ntituzatura muri iki gihugu’, ntimwumvire ijwi ry’Uwiteka Imana yanyu mukavuga muti

42:14 ‘Oya ahubwo tuzigira mu gihugu cya Egiputa aho tutazabona intambara, habe no kumva ijwi ry’impanda ndetse ntituhabure n’ibyokurya, aho ni ho tuzatura’,

42:15 nuko noneho nimwumve ijambo ry’Uwiteka yemwe abasigaye i Buyuda mwe, uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nimuba mugamije rwose kujya muri Egiputa kugira ngo mwimukireyo,

Ubuhinduzi n’inkomoko