“Uwiteka yavuze ibyanyu yemwe abasigaye b’i Buyuda mwe, ‘Ntimujye muri Egiputa.’ Mubimenye rwose yuko nabihanangirije cyane uyu munsi.
Yeremiya 42:19
Imirongo ikikije uyu
42:18 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nk’uko umujinya wanjye n’uburakari bwanjye bukaze byaroshywe ku baturage b’i Yerusalemu, ni ko namwe uburakari bwanjye bukaze buzabarohwaho mugeze muri Egiputa, kandi muzaba ibivume n’igitangarirwa, n’ibicibwa n’igiteye isoni, kandi ntabwo muzongera kureba aha hantu ukundi.’
42:19 “Uwiteka yavuze ibyanyu yemwe abasigaye b’i Buyuda mwe, ‘Ntimujye muri Egiputa.’ Mubimenye rwose yuko nabihanangirije cyane uyu munsi.
42:20 Mwarariganije mu mitima yanyu mukantuma ku Uwiteka Imana yanyu muti ‘Udusabire ku Uwiteka Imana yacu, kandi icyo Uwiteka Imana yacu izavuga cyose uzakitubwire, natwe tuzagikora.’