“Turagusaba dukundire kugutakambira kugira ngo udusabire ku Uwiteka Imana yawe, n’aba bose basigaye kuko twari benshi, noneho dusigaye turi bake nk’uko utureba uku,
Yeremiya 42:2
Imirongo ikikije uyu
42:1 Maze abatware b’ingabo bose na Yohanani mwene Kareya, na Yezaniya mwene Hoshaya n’abantu bose, uhereye ku muto hanyuma y’abandi ukageza ku mukuru uruta abandi, basanga umuhanuzi Yeremiya baramwegera bati
42:2 “Turagusaba dukundire kugutakambira kugira ngo udusabire ku Uwiteka Imana yawe, n’aba bose basigaye kuko twari benshi, noneho dusigaye turi bake nk’uko utureba uku,
42:3 kugira ngo Uwiteka Imana yawe itwereke inzira dukwiriye kunyuramo n’uko dukwiriye kugenza.”