Maze abantu bose bari bazi ko abagore babo bosereza izindi mana imibavu, n’abandi bagore bari bahagaze aho bari iteraniro rinini, ndetse abantu bose batuye mu gihugu cya Egiputa i Patirosi, basubiza Yeremiya bati
Yeremiya 44:15
Imirongo ikikije uyu
44:14 bitume hatagira uwo mu basigaye b’i Buyuda bagiye mu gihugu cya Egiputa ngo batureyo uzabirokoka ngo asigare, asubire mu gihugu cy’u Buyuda aho bifuza gusubira ngo bahature, kuko ari nta wuzasubirayo keretse impunzi.’ ”
44:15 Maze abantu bose bari bazi ko abagore babo bosereza izindi mana imibavu, n’abandi bagore bari bahagaze aho bari iteraniro rinini, ndetse abantu bose batuye mu gihugu cya Egiputa i Patirosi, basubiza Yeremiya bati
44:16 “Ntabwo tuzakumvira mu byo watubwiye mu izina ry’Uwiteka byose