Ariko uhereye igihe turorereye kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukira amaturo y’ibyokunywa, twabuze byose turimburwa n’inkota n’inzara.
Yeremiya 44:18
Imirongo ikikije uyu
44:17 Ahubwo tuzasohoza rwose ijambo ryose ryavuye mu kanwa kacu, ryo kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukira amaturo y’ibyokunywa, nk’uko twagenje twe na ba sogokuruza, n’abami bacu n’ibikomangoma byacu tukiri mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu, kuko ari ho twabonaga ibyokurya byinshi tugahirwa, tutagira ikibi tubona.
44:18 Ariko uhereye igihe turorereye kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukira amaturo y’ibyokunywa, twabuze byose turimburwa n’inkota n’inzara.
44:19 “Kandi igihe twoserezaga umugabekazi wo mu ijuru imibavu, tukamusukira amaturo y’ibyokunywa, mbese twamuvugiraga imitsima tukamuramya, tukamusukira amaturo y’ibyokunywa, abagabo bacu badahari?”