Zamuka ujye i Galeyadi, wikurireyo umuti womora wa mwari we, mukobwa wa Egiputa. Imiti wigwiriza ni iy’ubusa ntabwo uzakira.
Yeremiya 46:11
Imirongo ikikije uyu
46:10 “Uwo munsi ni umunsi w’Umwami Uwiteka Nyiringabo, umunsi wo guhōra kugira ngo yihōrere abanzi be, kandi inkota izarya ihage inywe n’amaraso yabo ishire inyota, kuko Umwami Uwiteka Nyiringabo afite igitambo cyo gutamba mu gihugu cy’ikasikazi ku ruzi Ufurate.
46:11 Zamuka ujye i Galeyadi, wikurireyo umuti womora wa mwari we, mukobwa wa Egiputa. Imiti wigwiriza ni iy’ubusa ntabwo uzakira.
46:12 Amahanga yumvise gukorwa n’isoni kwawe kandi isi yuzuwemo n’umuborogo wawe, kuko intwari ikubitana igitsiburira n’iyindi zombi zikagwira icyarimwe.”