Yeremiya 46:27

“Ariko ntutinye weho Yakobo mugaragu wanjye, kandi ntukuke n’umutima Isirayeli we. Kuko nzagukiza ngukuye kure, n’urubyaro rwawe ndukure mu gihugu barimo ari imbohe, Yakobo na we azagaruka abe amahoro kandi agubwe neza, nta wuzamutera ubwoba.

Imirongo ikikije uyu

46:26 Nzabatanga mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo, no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni no mu maboko y’abagaragu be, kandi hanyuma y’ibyo hazongera guturwa nko mu bihe bya kera. Ni ko Uwiteka avuga.

46:27 “Ariko ntutinye weho Yakobo mugaragu wanjye, kandi ntukuke n’umutima Isirayeli we. Kuko nzagukiza ngukuye kure, n’urubyaro rwawe ndukure mu gihugu barimo ari imbohe, Yakobo na we azagaruka abe amahoro kandi agubwe neza, nta wuzamutera ubwoba.

46:28 Ntutinye Yakobo we, mugaragu wanjye, ni ko Uwiteka avuga, kuko ndi kumwe namwe kandi nzatsembaho rwose amahanga yose nari narakwirukaniyemo, ariko weho sinzagutsembaho rwose nzaguhana uko bikwiriye, ariko ntabwo nzareka kuguhana.”

Ubuhinduzi n’inkomoko