Yeremiya 48:11

“Mowabu yaguwe neza uhereye mu buto bwe, yaruhutse nka vino y’umurerwe icayutse idacuranurwa mu bibindi, ndetse ntabwo yigeze kujyanwa ho imbohe. Ni cyo cyatumye agumana uburyohe yahoranye, kandi impumuro ye ntiyahindutse ukundi.”

Imirongo ikikije uyu

48:10 “Havumwe ukora umurimo w’Uwiteka agononwa, kandi havumwe uwima inkota ye amaraso.

48:11 “Mowabu yaguwe neza uhereye mu buto bwe, yaruhutse nka vino y’umurerwe icayutse idacuranurwa mu bibindi, ndetse ntabwo yigeze kujyanwa ho imbohe. Ni cyo cyatumye agumana uburyohe yahoranye, kandi impumuro ye ntiyahindutse ukundi.”

48:12 Uwiteka aravuga ati “Iminsi izaza, ubwo nzamwoherezaho abo kumucuranura kandi bazamusuka, bazamena ibiri mu bibindi bye bamenagure n’ibicuma byabo.

Ubuhinduzi n’inkomoko