“Kandi Edomu hazaba igitangarirwa, uzahanyura wese azatangara yimyoze abitewe n’ibyago byaho byose.
Yeremiya 49:17
Imirongo ikikije uyu
49:16 Ku bw’igitinyiro cyawe ubwibone bw’umutima wawe bwaragushutse, yewe uba mu masenga we, ukigumira mu mpinga y’umusozi. N’aho icyari cyawe wacyarika hejuru nk’igisiga, na ho nzahakumanura. Ni ko Uwiteka avuga.
49:17 “Kandi Edomu hazaba igitangarirwa, uzahanyura wese azatangara yimyoze abitewe n’ibyago byaho byose.
49:18 Nk’uko i Sodomu n’i Gomora n’imidugudu yari ihegereye yubitswe, ni ko nta muntu uzahaba kandi nta mwana w’umuntu uzahasuhukira.” Ni ko Uwiteka avuga.