Nzatera aba Elamu kwihebera imbere y’abanzi babo n’imbere y’abahiga ubugingo bwabo, kandi nzabateza ibibi ndetse n’uburakari bwanjye bukaze, ni ko Uwiteka avuga, nzabakurikiza inkota ngeze ubwo nzaba maze kubarimbura,
Yeremiya 49:37
Imirongo ikikije uyu
49:36 Nzateza Elamu imiyaga ine iturutse mu birere bine by’ijuru, kandi nzabatataniriza muri ibyo birere byose, ndetse nta shyanga ibicibwa bya Elamu bitazageramo.
49:37 Nzatera aba Elamu kwihebera imbere y’abanzi babo n’imbere y’abahiga ubugingo bwabo, kandi nzabateza ibibi ndetse n’uburakari bwanjye bukaze, ni ko Uwiteka avuga, nzabakurikiza inkota ngeze ubwo nzaba maze kubarimbura,
49:38 kandi nzatereka intebe yanjye y’ubwami muri Elamu, nzaharimburira umwami wabo n’ibikomangoma. Ni ko Uwiteka avuga.