Ikirimba cyabo ni nk’imva irangaye, bose ni intwari.
Yeremiya 5:16
Imirongo ikikije uyu
5:15 Dore ngiye kubateza ishyanga riturutse kure, wa nzu ya Isirayeli we.’ Ni ko Uwiteka avuga. Ni ishyanga rikomeye kandi rya kera, ishyanga utazi ururimi rwaryo, haba no kumva icyo bavuga.
5:16 Ikirimba cyabo ni nk’imva irangaye, bose ni intwari.
5:17 Bazarya bamareho umusaruro wawe n’ibyokurya byawe, iby’abahungu bawe n’abakobwa bawe bari bakwiriye kurya. Bazarya bamareho imikumbi yawe n’amashyo yawe, bazarya bamareho inzabibu zawe n’imitini yawe, n’imidugudu yawe n’inkike z’amabuye wiringiraga bazayishenyesha inkota.