Ariko ubwo bwoko bufite umutima winangiye w’ubugome, baragomye barigendera.
Yeremiya 5:23
Imirongo ikikije uyu
5:22 Mbese ntimunyubaha?’ Ni ko Uwiteka abaza. Ntimwahindira umushyitsi imbere yanjye, kandi ari jye washyiriyeho umusenyi kuba urugabano rw’inyanja ho itegeko rihoraho iteka, rituma itabasha kururenga? Nubwo imiraba yayo isuma ntishobora kurutwara, nubwo ihorera ntibasha kururenga.
5:23 Ariko ubwo bwoko bufite umutima winangiye w’ubugome, baragomye barigendera.
5:24 Ntibarushya bibwira mu mitima yabo bati ‘Reka twubahe Uwiteka Imana yacu iduhe imvura y’umuhindo n’iy’itumba mu gihe cyayo, ni yo idukomereza iminsi yashyiriweho igihe cyo gusarura.’