Zamuka utere igihugu cy’i Meratayimu, ugitere utere n’abaturage b’i Pekodi, ubice kandi ubarimbure rwose, ubakurikirane, ukore uko ibyo nagutegetse byose biri. Ni ko Uwiteka avuga.
Yeremiya 50:21
Imirongo ikikije uyu
50:20 Muri iyo minsi no muri icyo gihe, igicumuro cya Isirayeli kizashakwa kibure, n’ibyaha bya Yuda na byo ntibizaboneka, kuko nzababarira abo nasize mbarokoye.” Ni ko Uwiteka avuga.
50:21 Zamuka utere igihugu cy’i Meratayimu, ugitere utere n’abaturage b’i Pekodi, ubice kandi ubarimbure rwose, ubakurikirane, ukore uko ibyo nagutegetse byose biri. Ni ko Uwiteka avuga.
50:22 Urusaku rw’intambara ruri mu gihugu, ni urwo kurimbura gukomeye.