Nimuhamagare abarashi batere i Babuloni, abafozi b’imiheto bose. Muteze urugamba muhagote ntihagire n’umwe waho usimbuka, muhiture ibihwanye n’imirimo yaho, uko hagenje kose abe ari ko muhagenzereza, kuko hagize ubwibone hagasuzugura Uwiteka, Uwera wa Isirayeli.
Yeremiya 50:29
Imirongo ikikije uyu
50:28 Ijwi ry’impunzi zirokotse mu gihugu cy’i Babuloni ryumvikanye rimenyesha i Siyoni guhōra k’Uwiteka Imana yacu, ihōrera urusengero rwayo.
50:29 Nimuhamagare abarashi batere i Babuloni, abafozi b’imiheto bose. Muteze urugamba muhagote ntihagire n’umwe waho usimbuka, muhiture ibihwanye n’imirimo yaho, uko hagenje kose abe ari ko muhagenzereza, kuko hagize ubwibone hagasuzugura Uwiteka, Uwera wa Isirayeli.
50:30 Ni cyo gituma abasore baho bazagwa mu nzira zaho, kandi muri uwo munsi ingabo zaho zose zizaceba. Ni ko Uwiteka avuga.