Umucunguzi wabo arakomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye. Azababuranira rwose kugira ngo aruhure isi, kandi atere impagarara abatuye i Babuloni.
Yeremiya 50:34
Imirongo ikikije uyu
50:33 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Aba Isirayeli n’aba Yuda barenganirijwe hamwe, kandi ababajyanye ari imbohe barabakomeza, banga kubarekura ngo bagende.
50:34 Umucunguzi wabo arakomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye. Azababuranira rwose kugira ngo aruhure isi, kandi atere impagarara abatuye i Babuloni.
50:35 “Inkota igeze ku Bakaludaya no ku batuye i Babuloni, no ku bikomangoma byaho no ku banyabwenge baho. Ni ko Uwiteka avuga.