Izuba rigeze ku mazi yaho kandi azakama, kuko ari igihugu cy’ibishushanyo bibajwe kandi ibigirwamana byabo byabatwaye umutima.
Yeremiya 50:38
Imirongo ikikije uyu
50:37 Inkota igeze ku mafarashi yabo no ku magare yabo, no ku ruvange rw’abanyamahanga babarimo, bazaba nk’abagore. Inkota igeze ku butunzi bwaho, kandi bazanyagwa.
50:38 Izuba rigeze ku mazi yaho kandi azakama, kuko ari igihugu cy’ibishushanyo bibajwe kandi ibigirwamana byabo byabatwaye umutima.
50:39 “Ni cyo gituma inyamaswa zo mu kidaturwa n’amasega ari ho bizaba, n’imbuni zizahaba kandi ntihazongera guturwamo iteka ryose, ntabwo hazaturwamo uko ibihe biha ibindi.