“Uri intorezo yanjye ndwanisha, uri n’intwaro z’intambara, kuko ari wowe nzacagaguza amahanga kandi ni wowe nzarimburisha ibihugu.
Yeremiya 51:20
Imirongo ikikije uyu
51:19 Uri umwandu wa Yakobo ntameze nk’ibyo, kuko ari we Banze ry’ibintu byose, kandi Isirayeli ni umuryango w’umwandu we, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.
51:20 “Uri intorezo yanjye ndwanisha, uri n’intwaro z’intambara, kuko ari wowe nzacagaguza amahanga kandi ni wowe nzarimburisha ibihugu.
51:21 Ni wowe nzavunagurisha ifarashi n’uyigenderaho,