Maze ijuru n’isi n’ibirimo byose bizishima kuri Babuloni bivuze impundu, kuko abanyazi bazahatera baturutse ikasikazi. Ni ko Uwiteka avuga.
Yeremiya 51:48
Imirongo ikikije uyu
51:47 Nuko dore iminsi izaza, ubwo nzahana ibishushanyo bibajwe by’i Babuloni, igihugu cyaho cyose kizakozwa isoni kandi abaho bishwe bose ni ho bazagwa.
51:48 Maze ijuru n’isi n’ibirimo byose bizishima kuri Babuloni bivuze impundu, kuko abanyazi bazahatera baturutse ikasikazi. Ni ko Uwiteka avuga.
51:49 Nk’uko i Babuloni hagushije abishwe ba Isirayeli ni ko abishwe bo mu gihugu cyose ari ho bazagwa.