Akorera ibibi imbere y’Uwiteka, nk’uko Yehoyakimu yagenje kose.
Yeremiya 52:2
Imirongo ikikije uyu
52:1 Sedekiya yimye amaze imyaka makumyabiri n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’umwe akiri ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Hamutali, yari umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna.
52:2 Akorera ibibi imbere y’Uwiteka, nk’uko Yehoyakimu yagenje kose.
52:3 Uburakari bw’Uwiteka bwageze i Yerusalemu n’i Buyuda, kugeza ubwo yabirukanye ngo bamuve imbere. Sedekiya agomera umwami w’i Babuloni.