Umubare w’abantu Nebukadinezari yajyanye ari imbohe ni uyu: mu mwaka wa karindwi yajyanye Abayuda ibihumbi bitatu na makumyabiri na batatu.
Yeremiya 52:28
Imirongo ikikije uyu
52:27 Umwami w’i Babuloni arabakubita, abicira i Ribula mu gihugu cy’i Hamati. Nuko Abayuda bavanwa mu gihugu cyabo bajyanwa ari imbohe.
52:28 Umubare w’abantu Nebukadinezari yajyanye ari imbohe ni uyu: mu mwaka wa karindwi yajyanye Abayuda ibihumbi bitatu na makumyabiri na batatu.
52:29 Mu mwaka wa cumi n’umunani wa Nebukadinezari yajyanye imbohe akuye i Yerusalemu, abantu magana inani na mirongo itatu na babiri.