“Abo nzavugana na bo no kubabera umuhamya ni ba nde kugira ngo bumve? Dore ugutwi kwabo ntikwakebwe ntibabasha kumva, ijambo ry’Uwiteka bararizinutswe ntibanezezwa na ryo.
Yeremiya 6:10
Imirongo ikikije uyu
6:9 Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Bazahumba rwose abasigaye ba Isirayeli nk’uruzabibu, humbishe ukuboko kwawe nk’usoromera imizabibu mu byibo.
6:10 “Abo nzavugana na bo no kubabera umuhamya ni ba nde kugira ngo bumve? Dore ugutwi kwabo ntikwakebwe ntibabasha kumva, ijambo ry’Uwiteka bararizinutswe ntibanezezwa na ryo.
6:11 Ni cyo gituma nuzuwemo n’uburakari bw’Uwiteka, naniwe no kwiyumanganya. Busuke ku bana bari mu nzira no mu iteraniro ry’abasore, kuko umugabo azafatanwa n’umugore we, kandi umusaza n’ugeze mu za bukuru na bo bazafatanwa.