“Eega Abayuda bakoreye ibibi imbere yanjye! Ni ko Uwiteka avuga. Bashyize ibizira byabo mu nzu yitiriwe izina ryanjye barayanduza.
Yeremiya 7:30
Imirongo ikikije uyu
7:29 “Imore umusatsi Yerusalemu we, uwujugunye kandi uborogere mu mpinga z’imisozi, kuko Uwiteka yanze umuryango w’abantu yarakariye akabareka.
7:30 “Eega Abayuda bakoreye ibibi imbere yanjye! Ni ko Uwiteka avuga. Bashyize ibizira byabo mu nzu yitiriwe izina ryanjye barayanduza.
7:31 Kandi bubatse ingoro z’i Tofeti ho mu gikombe cya mwene Hinomu, kugira ngo bahatwikire abahungu n’abakobwa babo, kandi ibyo ntigeze kubibategeka haba no kubitekereza.