Nuko dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ntihazongera kwitwa i Tofeti cyangwa igikombe cya mwene Hinomu, ahubwo hazitwa igikombe cy’icyorezo, kuko bazahamba i Tofeti kugeza ubwo hatazaba hagifite aho guhambwa.
Yeremiya 7:32
Imirongo ikikije uyu
7:31 Kandi bubatse ingoro z’i Tofeti ho mu gikombe cya mwene Hinomu, kugira ngo bahatwikire abahungu n’abakobwa babo, kandi ibyo ntigeze kubibategeka haba no kubitekereza.
7:32 Nuko dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ntihazongera kwitwa i Tofeti cyangwa igikombe cya mwene Hinomu, ahubwo hazitwa igikombe cy’icyorezo, kuko bazahamba i Tofeti kugeza ubwo hatazaba hagifite aho guhambwa.
7:33 Intumbi z’ubu bwoko zizaba ibyokurya by’ibisiga byo mu kirere n’iby’inyamaswa zo mu isi, kandi nta wuzabyirukana.