Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru baravuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho.
Yeremiya 8:11
Imirongo ikikije uyu
8:10 Ni cyo gituma abagore babo ngiye kubaha abandi, n’imirima yabo nzayiha abazayizungura, kuko uhereye ku muto ukageza no ku mukuru bose bihaye gushaka indamu mbi, uhereye ku muhanuzi ukageza no ku mutambyi bose bakora iby’uburiganya.
8:11 Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru baravuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho.
8:12 Mbese hari isoni bagize bamaze gukora ibizira? Oya, ntabwo bakozwe n’isoni, haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukira nzabagira imirara. Ni ko Uwiteka avuga.