Kuki tucyicaye aha? Nimuteranire hamwe tujye mu midugudu y’ibihome tuhacecekere, kuko Uwiteka Imana yacu ari yo iduhojeje, iduhaye kunywa amazi akarishye kuko twacumuye ku Uwiteka.
Yeremiya 8:14
Imirongo ikikije uyu
8:13 “Nzabatsemba rwose, nta maseri azaboneka ku muzabibu cyangwa imbuto ku mutini, n’ibibabi bizaraba kandi ibyo nabahaye na byo bazabinyagwa.” Ni ko Uwiteka avuga.
8:14 Kuki tucyicaye aha? Nimuteranire hamwe tujye mu midugudu y’ibihome tuhacecekere, kuko Uwiteka Imana yacu ari yo iduhojeje, iduhaye kunywa amazi akarishye kuko twacumuye ku Uwiteka.
8:15 Twategereje amahoro ariko nta cyiza cyayo twabonye, twashatse igihe cy’umukiro none habaye impagarara.