“Maze kandi uzababwire uti ‘Uwiteka arabaza atya ati: Mbese abantu bagwa ubutazabyuka? Umuntu yayoba inzira ubutazayigarukamo?
Yeremiya 8:4
Imirongo ikikije uyu
8:3 Kandi abasigaye bo muri uwo muryango mubi bari aho nabatatanirije hose, gupfa kuzabarutira kuramba. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
8:4 “Maze kandi uzababwire uti ‘Uwiteka arabaza atya ati: Mbese abantu bagwa ubutazabyuka? Umuntu yayoba inzira ubutazayigarukamo?
8:5 None se ubu bwoko bw’i Yerusalemu kuki bwasubiye inyuma bukagenderanirako, bagundira uburiganya bakanga kugaruka?’