Bafora ururimi rwabo nk’umuheto rukarekura ibinyoma, bagumirije gukomera mu gihugu ariko si ukuri kubakomeje, kuko bava mu cyaha bakajya mu kindi kandi ntibanzi. Ni ko Uwiteka avuga.
Yeremiya 9:2
Imirongo ikikije uyu
9:1 Icyampa nkagira icumbi ry’abagenzi mu butayu, kugira ngo nsige abantu banjye njye kure yabo, kuko bose ari abasambanyi, n’iteraniro ry’abariganya!
9:2 Bafora ururimi rwabo nk’umuheto rukarekura ibinyoma, bagumirije gukomera mu gihugu ariko si ukuri kubakomeje, kuko bava mu cyaha bakajya mu kindi kandi ntibanzi. Ni ko Uwiteka avuga.
9:3 Umuntu wese muri mwe ajye yirinda umuturanyi we, kandi ntimukiringire uwo muva inda imwe kuko abavandimwe bazahemukirana rwose, kandi umuturanyi wese azajya asebanya.