Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.
Yesaya 1:19
Imirongo ikikije uyu
1:18 “Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.
1:19 Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.
1:20 Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya”, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze.