Bazahorera bagwe ku bitugu by’Abafilisitiya iburengerazuba, baziyunga banyage ab’iburasirazuba, bazabangura amaboko yabo kuri Edomu no kuri Mowabu, Abamoni bazabayoboka.
Yesaya 11:14
Imirongo ikikije uyu
11:13 Ishyari ry’Abefurayimu na ryo rizashira, abagirira Abayuda nabi bazatsembwa; Abefurayimu ntibazagirira Abayuda ishyari, kandi Abayuda ntibazagirira Abefurayimu nabi.
11:14 Bazahorera bagwe ku bitugu by’Abafilisitiya iburengerazuba, baziyunga banyage ab’iburasirazuba, bazabangura amaboko yabo kuri Edomu no kuri Mowabu, Abamoni bazabayoboka.
11:15 Uwiteka azakamya rwose ikigobe cy’inyanja ya Egiputa, azazana n’umuyaga we wotsa akorere ukuboko kwe kuri urwo Ruzi, arukubite arucemo imigezi irindwi, maze yambutse abantu batiriwe bakwetura inkweto.