Kuko wibagiwe Imana y’agakiza kawe kandi ntiwibutse igitare cy’imbaraga zawe, ni cyo gitumye utera ingemwe zo kwinezeza n’ingurukira z’inyamahanga.
Yesaya 17:10
Imirongo ikikije uyu
17:9 Uwo munsi imidugudu ye ikomeye izamera nk’ahantu ho mu bibira no mu mpinga z’imisozi, aho Abisirayeli bamenesheje abantu hazaba imyirare rwose.
17:10 Kuko wibagiwe Imana y’agakiza kawe kandi ntiwibutse igitare cy’imbaraga zawe, ni cyo gitumye utera ingemwe zo kwinezeza n’ingurukira z’inyamahanga.
17:11 Umunsi waziteraga washyizeho uruzitiro bukeye usanga zarabije, ariko ibisarurwa bizabura ku munsi w’umubabaro n’agahinda gasāze.