Yemwe baturage bo ku isi mwese, yemwe abatura ku isi, ibendera nirishingwa ku misozi miremire mujye mureba, kandi ikondera nirivuga mujye mwumva.
Yesaya 18:3
Imirongo ikikije uyu
18:2 cyatumye intumwa zinyura mu nyanja zigenda ku mazi ku bihare by’inkorogoto kiti “Nimugende mwa ntumwa mwe z’impayamaguru, musange ishyanga ry’abantu barebare b’umubiri urembekereye, ryahoze ritera ubwoba na bugingo n’ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n’imigezi.”
18:3 Yemwe baturage bo ku isi mwese, yemwe abatura ku isi, ibendera nirishingwa ku misozi miremire mujye mureba, kandi ikondera nirivuga mujye mwumva.
18:4 Kuko Uwiteka yambwiye ati “Nzigumira mu buturo bwanjye nitegereze mere nk’izuba ritera ibishashi, nk’igicu cy’ikime cyo mu gihe cy’ubushyuhe bwo mu isarura.”