Yesaya 19:20

Izaba ikimenyetso n’umuhamya ku Uwiteka Nyiringabo mu gihugu cya Egiputa, kuko bazatakambira Uwiteka babitewe n’ababarenganya. Na we azaboherereza umukiza n’umurengezi, aze abakize.

Imirongo ikikije uyu

19:19 Uwo munsi hazaba igicaniro cyubakiwe Uwiteka, mu gihugu cya Egiputa hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira Uwiteka inkingi.

19:20 Izaba ikimenyetso n’umuhamya ku Uwiteka Nyiringabo mu gihugu cya Egiputa, kuko bazatakambira Uwiteka babitewe n’ababarenganya. Na we azaboherereza umukiza n’umurengezi, aze abakize.

19:21 Nuko Uwiteka azīmenyesha Egiputa kandi Abanyegiputa bazamenya Uwiteka uwo munsi, ndetse bazaramya batambe ibitambo bature n’amaturo, bazahiga umuhigo ku Uwiteka bawuhigure.

Ubuhinduzi n’inkomoko