Ni cyo gituma ikiyunguyungu cyanjye cyuzuye uburibwe, ngafatwa n’umubabaro nk’uw’umugore uri ku nda. Ndababaye bituma ntumva, ndihebye bituma ntabasha kureba.
Yesaya 21:3
Imirongo ikikije uyu
21:2 Ibyerekanywe bikomeye birampishurirwa: umuriganya arariganya, n’umunyazi aranyaga.Yewe Elamu, tera, nawe Bumedi, bagote! Gusuhuza umutima kwabo kose ndakurangije.
21:3 Ni cyo gituma ikiyunguyungu cyanjye cyuzuye uburibwe, ngafatwa n’umubabaro nk’uw’umugore uri ku nda. Ndababaye bituma ntumva, ndihebye bituma ntabasha kureba.
21:4 Umutima wanjye urasamaguza, gukangarana kurantera ubwoba, umugoroba nifuzaga wampindukiye guhinda umushyitsi.