Yesaya 23:12

Aravuga ati “Wa mwari w’i Sidoni w’impabe we, ntuzongera kwishima. Haguruka wambuke ujye i Kitimu kandi na ho ntuzahabona ihumure.”

Imirongo ikikije uyu

23:11 Yarambuye ukuboko kwe hejuru y’inyanja anyeganyeza ibihugu by’abami, Uwiteka ategeka iby’i Kanāni ngo barimbure ibihome byaho.

23:12 Aravuga ati “Wa mwari w’i Sidoni w’impabe we, ntuzongera kwishima. Haguruka wambuke ujye i Kitimu kandi na ho ntuzahabona ihumure.”

23:13 Murebe igihugu cy’Abakaludaya, ubwo bwoko bwarashize. Abashuri bahahinduye ah’inyamaswa zo mu butayu, bubatse iminara yabo, basenya amazu y’ibwami, bahahindura itongo.

Ubuhinduzi n’inkomoko