Ni nde wagiriye i Tiro inama yo kuhatera kandi ari umudugudu wambika amakamba, abacuruzi baho bari ibikomangoma, n’abatunzi baho bakaba bari abanyacyubahiro mu isi?
Yesaya 23:8
Imirongo ikikije uyu
23:7 Mbese uyu mudugudu ni wa wundi wanyu wajyaga wishima, wahozeho kera cyane, bene wo bajyaga bakunda kujya kure guturayo?
23:8 Ni nde wagiriye i Tiro inama yo kuhatera kandi ari umudugudu wambika amakamba, abacuruzi baho bari ibikomangoma, n’abatunzi baho bakaba bari abanyacyubahiro mu isi?
23:9 Uwiteka Nyiringabo ni we wagiye iyo nama ngo asuzuguze ubwibone bw’icyubahiro cyose, kandi ngo ahinyuze abanyacyubahiro bo mu isi bose.