Kuko abantu bazatura i Siyoni h’i Yerusalemu ntuzongera kurira, ntazabura kukugirira neza numutakira, nakumva azagusubiza.
Yesaya 30:19
Imirongo ikikije uyu
30:18 Igituma Uwiteka yihangana ni ukugira ngo abagirire neza, kandi igituma ashyirwa hejuru ni uko abagirira ibambe, kuko Uwiteka ari Imana ica imanza zitabera. Hahirwa abamutegereza bose.
30:19 Kuko abantu bazatura i Siyoni h’i Yerusalemu ntuzongera kurira, ntazabura kukugirira neza numutakira, nakumva azagusubiza.
30:20 Kandi nubwo Uwiteka akugaburira ibyokurya by’amakuba n’amazi y’agahimano, abakwigisha ntibazongera guhishwa ahubwo amaso yawe azajya areba abakwigisha,