Uwiteka arambwiye ngo “Nk’uko intare, intare y’igisore yivugira ku muhigo wayo, abashumba benshi bagahururira kurwana na yo ntikangwe n’amajwi yabo kandi nticogozwe n’urusaku rwabo, ni ko Uwiteka Nyiringabo azamanurwa no kurwanira ku musozi wa Siyoni no ku gasozi kaho.
Yesaya 31:4
Imirongo ikikije uyu
31:3 Kandi rero Abanyegiputa si Imana ni abantu gusa, n’amafarashi yabo si umwuka ni inyama gusa, maze ubwo Uwiteka azarambura ukuboko utabaye azasitara, kandi utabawe azagwa. Nuko bose bazashirira hamwe.
31:4 Uwiteka arambwiye ngo “Nk’uko intare, intare y’igisore yivugira ku muhigo wayo, abashumba benshi bagahururira kurwana na yo ntikangwe n’amajwi yabo kandi nticogozwe n’urusaku rwabo, ni ko Uwiteka Nyiringabo azamanurwa no kurwanira ku musozi wa Siyoni no ku gasozi kaho.
31:5 Nk’uko ibisiga bitamba, ni ko Uwiteka Nyiringabo azarinda i Yerusalemu. Koko azaharinda aharengere, azanyura hejuru yaho ahakize.