Abanyabyaha b’i Siyoni baratinya, guhinda umushyitsi gutunguye abatubaha Imana. Muri twe ni nde uzabasha guturana n’inkongi y’iteka ryose? Kandi muri twe ni nde uzashobora guturana no gutwika kw’iteka?
Yesaya 33:14
Imirongo ikikije uyu
33:13 Yemwe abari kure nimwumve ibyo nkoze, namwe abari hafi mwemere ko ndi umunyamaboko.
33:14 Abanyabyaha b’i Siyoni baratinya, guhinda umushyitsi gutunguye abatubaha Imana. Muri twe ni nde uzabasha guturana n’inkongi y’iteka ryose? Kandi muri twe ni nde uzashobora guturana no gutwika kw’iteka?
33:15 Ugendana gukiranuka akavuga ibitunganye, akagaya indamu iva mu gahato, agashwishuriza impongano bamuha, akipfuka mu matwi ngo atumva inama yo kuvusha amaraso, agahumiriza amaso ngo atareba ibibi,