Inkota y’Uwiteka inyoye amaraso, ibyibuhijwe n’ibinure n’amaraso y’abana b’intama n’ihene, n’ibinure byo ku mpyiko z’amasekurume y’intama, kuko Uwiteka agiye kwitambirira igitambo i Bosira akica benshi mu gihugu cya Edomu.
Yesaya 34:6
Imirongo ikikije uyu
34:5 Nuhiriye inkota yanjye mu ijuru irahaga, none igiye kugwira muri Edomu n’abantu navumye ngo ibahane. 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5
34:6 Inkota y’Uwiteka inyoye amaraso, ibyibuhijwe n’ibinure n’amaraso y’abana b’intama n’ihene, n’ibinure byo ku mpyiko z’amasekurume y’intama, kuko Uwiteka agiye kwitambirira igitambo i Bosira akica benshi mu gihugu cya Edomu.
34:7 Imbogo zizamanukana na bo kandi ibimasa bizamanukana n’amapfizi, igihugu cyabo kizasinda amaraso n’umukungugu w’iwabo uzabyibushywa n’ibinure.