Asanganirwa na Eliyakimu mwene Hilukiya umunyarugo, na Shebuna umwanditsi, na Yowa mwene Asafu umucurabwenge.
Yesaya 36:3
Imirongo ikikije uyu
36:2 Bukeye umwami wa Ashuri ari i Lakishi, atuma Rabushake ku mwami Hezekiya i Yerusalemu ari kumwe n’ingabo nyinshi. Agezeyo ahagarara ku mugende w’amazi y’ikidendezi cyo haruguru, cyari ku nzira yo mu gisambu cy’umumeshi.
36:3 Asanganirwa na Eliyakimu mwene Hilukiya umunyarugo, na Shebuna umwanditsi, na Yowa mwene Asafu umucurabwenge.
36:4 Rabushake arababwira ati “Nimubwire Hezekiya nonaha muti: Umwami mukuru, umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyiringiro byawe ni byiringiro ki?