Ngo inama zawe n’imbaraga zawe byo kurwana ni ubusa. Ariko uwo wiringiye ni nde watumye ungandira?
Yesaya 36:5
Imirongo ikikije uyu
36:4 Rabushake arababwira ati “Nimubwire Hezekiya nonaha muti: Umwami mukuru, umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyiringiro byawe ni byiringiro ki?
36:5 Ngo inama zawe n’imbaraga zawe byo kurwana ni ubusa. Ariko uwo wiringiye ni nde watumye ungandira?
36:6 Erega wiringiye inkoni y’urubingo rusadutse ari rwo Egiputa, umuntu yarwishingikirizaho rwamucumita mu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawo umwami wa Egiputa amerera abamwiringira bose.