Uti: Nafukuye amazi ndayanywa, nzakamisha inzuzi zo muri Egiputa zose ibirenge byanjye.
Yesaya 37:25
Imirongo ikikije uyu
37:24 Watukishije Uwiteka abagaragu bawe uravuga uti: Nzamukanye igitero cyinshi cy’amagare yanjye y’intambara, ngeze mu mpinga z’imisozi, mu mirenge yo hagati y’i Lebanoni. Nzatema imyerezi yaho miremire n’imiberoshi yaho myiza cyane, kandi nzinjira mu ijuri ryo mu ishyamba hagati mu isambu yera.
37:25 Uti: Nafukuye amazi ndayanywa, nzakamisha inzuzi zo muri Egiputa zose ibirenge byanjye.
37:26 “ ‘Ntiwumvise uko nabigenjeje kera, mbigambiriye mu gihe cyashize? None ndabishohoje kugira ngo urimbure imidugudu igoswe n’inkike, uyihindure ibirundo by’amatongo.