Ubugingo bwanjye buratamurutse bunkuweho nk’ihema ry’umwungeri, ubugingo bwanjye ndabuzinze nk’uko umuboshyi w’imyenda ayizinga, azanca mu biti biboherwamo imyenda. Uhereye mu gitondo ukageza nijoro, uzaba umazeho rwose.
Yesaya 38:12
Imirongo ikikije uyu
38:11 Ndavuga nti “Sinzongera kureba Uwiteka mu gihugu cy’abazima, kandi sinzongera kubonana n’abantu b’abaturage bo mu isi.
38:12 Ubugingo bwanjye buratamurutse bunkuweho nk’ihema ry’umwungeri, ubugingo bwanjye ndabuzinze nk’uko umuboshyi w’imyenda ayizinga, azanca mu biti biboherwamo imyenda. Uhereye mu gitondo ukageza nijoro, uzaba umazeho rwose.
38:13 Ndaceceka nkageza mu gitondo, ariko uvuna amagufwa yanjye yose nk’intare. Uhereye mu gitondo ukageza nijoro, uzaba umazeho rwose.