Ijwi ryaravuze riti “Rangurura.” Maze habaho ubaza ati “Ndarangururira iki?” “Abantu bose bameze nk’ubwatsi, n’ubwiza bwabo bwose bumeze nk’uburabyo bwo ku gasozi.
Yesaya 40:6
Imirongo ikikije uyu
40:5 Maze icyubahiro cy’Uwiteka kizahishurwa kandi abantu bose bazakibonera rimwe, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze.”
40:6 Ijwi ryaravuze riti “Rangurura.” Maze habaho ubaza ati “Ndarangururira iki?” “Abantu bose bameze nk’ubwatsi, n’ubwiza bwabo bwose bumeze nk’uburabyo bwo ku gasozi.
40:7 Ubwatsi buraraba, uburabyo bugahunguka kuko umwuka w’Uwiteka ubuhushyeho. Ni ukuri abantu ni nk’ubwatsi.