Yesaya 44:12

Umucuzi yenda icyuma akakivugutira mu makara, akagicurisha inyundo akakirambura n’ukuboko kwe gukomeye, nyamara iyo ashonje acika intege, atānywa amazi akaraba.

Imirongo ikikije uyu

44:11 Dore bagenzi be bose bazakorwa n’isoni, abanyabukorikori babyo ni abantu gusa, bose nibateranire hamwe bahagarare. Bazagira ubwoba, isoni zibakorere hamwe.

44:12 Umucuzi yenda icyuma akakivugutira mu makara, akagicurisha inyundo akakirambura n’ukuboko kwe gukomeye, nyamara iyo ashonje acika intege, atānywa amazi akaraba.

44:13 Umubaji w’ibishushanyo arēga umugozi akagiharatuza ikaramu, akakibāza n’imbazo, akakigera cyose n’icyuma kigera, akagishushanya n’ishusho y’umuntu kikagira uburanga nk’ubw’umuntu, nuko kikaba mu nzu.

Ubuhinduzi n’inkomoko