Abarema ibishushanyo bibajwe bose nta cyo bamaze, ibintu byabo by’umurimbo nta cyo bizamara, ndetse n’ibyo batanga ho abagabo ntibireba kandi nta cyo bizi, ni cyo gituma bakorwa n’isoni.
Yesaya 44:9
Imirongo ikikije uyu
44:8 Mwe kugira ubwoba ngo mutinye. Kera sinabikubwiye nkabigaragaza? Namwe muri abagabo bo kumpamya. Hariho indi mana ibaho itari jye? Ni koko nta kindi gitare, ubwanjye sinkizi.”
44:9 Abarema ibishushanyo bibajwe bose nta cyo bamaze, ibintu byabo by’umurimbo nta cyo bizamara, ndetse n’ibyo batanga ho abagabo ntibireba kandi nta cyo bizi, ni cyo gituma bakorwa n’isoni.
44:10 Ni nde waremye ikigirwamana, agacura igishushanyo kibajwe kitagira umumaro?