Ariko ibyo gupfusha abana no gupfakara byombi bizakugeraho umunsi umwe bigutunguye, uburozi bwawe nubwo ari bwinshi bute, n’ibikagiro byawe nubwo ari byinshi cyane, bizakugeraho byimazeyo
Yesaya 47:9
Imirongo ikikije uyu
47:8 “Nuko rero umva ibi yewe uwihaye kwinezeza, ukicara udabagira, ukibwira mu mutima uti ‘Ni jye uriho nta wundi, sinzaba umupfakazi kandi sinzapfusha abana.’
47:9 Ariko ibyo gupfusha abana no gupfakara byombi bizakugeraho umunsi umwe bigutunguye, uburozi bwawe nubwo ari bwinshi bute, n’ibikagiro byawe nubwo ari byinshi cyane, bizakugeraho byimazeyo
47:10 kuko wiringiye ubugome bwawe ukavuga uti ‘Nta wundeba.’ Ubwenge bwawe n’ubuhanga bwawe ni byo bikuyobeje uribwira uti ‘Ni jye uriho nta wundi.’