“Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja,
Yesaya 48:18
Imirongo ikikije uyu
48:17 Uwiteka Umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati “Ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.
48:18 “Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja,
48:19 kandi urubyaro rwawe rukangana n’umusenyi, n’abava mu nda yawe bakamera nk’imonyi yawo. Izina ryawe ntiryakwibagirana, kandi ntiryarimbuka ngo ribure imbere yanjye.”