Abana wanyazwe bazakuvugira mu matwi hanyuma bati ‘Hano hambereye imfungane, mpa aho gutura.’
Yesaya 49:20
Imirongo ikikije uyu
49:19 “Kuko ubu ibikingi byawe byabaye indare n’umusaka, n’igihugu cyawe cyarimbutse, ni ukuri bizabera abaturage bawe imfungane, kandi abakumiraga bazaba kure.
49:20 Abana wanyazwe bazakuvugira mu matwi hanyuma bati ‘Hano hambereye imfungane, mpa aho gutura.’
49:21 Uzaherako wibaze mu mutima uti ‘Mbese aba bana nababyariwe na nde, ko abanjye banyazwe nkaba ndi impfusha n’igicibwa n’inzererezi? Mbese aba barezwe na nde? Ariko se ko nasigaye ndi umwe, aba bahoze he?’ ”